
Porogaramu yiswe "World Without Limits" ("Le Monde Sans Limites") ni gahunda ikubiyemo icyerekezo, igenamigambi n'iteganyabikorwa bya Dr. Narcisse Ntawigenera, yatangiye mu mwaka wa 2012, igahabwa iryo zina mu mwaka wa 2024.
Iyi porogaramu ya "World Without Limits" ishingiye ku nkingi 3 z'ingenzi, ari zo:
1) Ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho n'imbuga nkoranyambaga mu buryo buganisha ku guteza imbere imibereho n'imibanire myiza, ndetse n'iterambere rirambye.
2) Guteza imbere ubufatanye, imibereho, imibanire n'ubusabane biganisha ku mibereho myiza n'iterambere rirambye.
3) Gushishikariza abantu kuzasiga umurage mwiza mwiza ku isi.
Serivisi n'ibikorwa byacu bigaragara mu nzego zikurikira:

Mu rwego rwo kugera ku cyerekezo twifuza, twakoze gahunda y'ibikorwa, ikubiyemo ibikorwa bya buri munsi, ibikorwa mu buryo buhoraho, ibikorwa mu gihe runaka, n'ibikorwa ku bw'impamvu runaka.
Inyinshi muri serivisi zacu zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ryaba iryo mu itumanaho n'isakazabumenyi, cyangwa ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rw'uburezi, urw'ubucuruzi, n'urw'ubumenyi n'ikoranabuhanga.

Umugambi wo kwandika ibitabo, kubitangaza no kubikwirakwiza binyuze mu kubigurisha watangiye kera. Nyuma yo kubona uburyo Leta, amadini n'imiryango itari iya Leta bashora akayabo k'amafaranga mu gutegura imfashanyigisho , ariko bikazagorana kubona izo mfashanyigisho cyangwa ibyo bitabo nyuma y'umushinga byateguriwe, nyuama yo kubona ingorane zigirwa n'uwifuza kubona igitabo cyangwa imfashanyigisho runaka atari mu bagenerwabikorwa b'umushinga cyateguwemo, nyuma yo kubona uburyo abanditsi n'abifuza kuba bo bagira ingorane nyinshi mu rugendo rwo kugera ku ndoto zabo, nyuma yo kubona uburyo ibigo n'imiryango bidaha agaciro gakwiye na "motvation" abagira uruhare mu iyandikwa ry'ibitabo n'imfashanyigisho byifashisha, ni bwo havutse igitekerezo cy'iyi gahunda y'ubwanditsi bw'ibitabo, n'ubucuruzi bwabyo, Inzira iracyari ndende, ariko hari intambwe igenda iterwa

Gutegura imishinga, gushaka abafatanyabikorwa n'abaterankunga ni gahunda dukorana cyane cyane n'imiryango itari iya Leta (NGOs), abanyamadini, amashuri na za Kaminuza, mu bihugu bitandukanye.

Dukoresha imbuga nkoranyambaga tugamije gutanga ibitekerezo bigamije guteza imibereho n'imibanire myiza, iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu, n'iterambere rirambye.

Dufite amafatanyabikorwa tukurangira ibyo bakora, ibyo bacuruza, na serivisi batanga. Ikizere tubagirira gituruka ku buhamya n'ubushishozi ku mikorere yabo.